Sifa Lyrics

Hari Ubuzima by Israel Mbonyi cover art

Israel Mbonyi - Hari Ubuzima Lyrics

Artist:
Israel Mbonyi
Album:
Intashyo
Official Release:
12 Jun 2017

Lyrics

Mubwire abantu iby'ijuru
Ibyururutsa imitima
Muvuge ko bahiriwe
Muvuge ubundi buzima


Abafite imvune, mubasindagize
Duhungire ku ibendera
Ribasha kuturengera
Iyeee, hari ubuzima iyo muri we
Hari ubuzima iyo muri we


Ndabona ahindutse umushyitsi
Afite ubwoba bw'ibihe
Ahora atinya iby'urupfu
Buri joro ntasinzira


Uracyumva ya majwi menshi
Akubwira bya binyoma
Urakiruka inzira zose
Ushaka igisubizo cy'ibihe


Abafite imvune (Hari ubuzima)
Mubasindagize
Mubibutse ijambo iryo yasezeranye
Eeh muri Yesu wacu, eeh


Mubabwire kandi baze basogongere
Erega kuva cyera niyo yatubonye
Hari ubuzima iyo, lele
Hari ubuzima iyo muri we
Hari ubuzima iyo muri we
Hari ubuzima muri Yesu
Hari ubuzima iyo
Hari ubuzima
Hari ubuzima muri Yesu
Hari ubuzima


Mumaranishe imibabaro
Kubwirana ibi byanditswe
Kuko mu gicuku cyanyuma
Aribwo twe tuzarema


Muririmbe za ndirimbo zihumure
Nyuma y'ibihe n'ibicu
Hariyo ubundi buzima
Iyooo, hari ubuzima iyo muri we
Hari ubuzima iyo muri we


Niba mwarasogongeye
Mukamenya ko agira neza
Ngaho mwegere ya ntebe
Muvuge ibiri ku mutima


Video