PaPi Clever & Dorcas - Indirimbo Yanjye Lyrics
Lyrics
Mutima wanjye we mfasha turirmbe Indirimbo y'Umwami yo kumushimira Ninde wamukoma mu nkokora Ashatse kungirira neza? Mbese hari uwabasha kuvuguruza Ijambo yavuze? Mutima wanjye we mfasha turirmbe Indirimbo y'Umwami yo kumushimira Ninde wamukoma mu nkokora Ashatse kungirira neza? Mbese hari uwabasha kuvuguruza Ijambo yavuze?
Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye Sinakozwe n'isoni waranyuze Uko wabikoze byangeze ku mutima Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye Sinakozwe n'isoni waranyuze Uko wabikoze byangeze ku mutima Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Wahinduye amateka y'ubuzima bwanjye Umpindura ikimenyetso cy'imirimo yawe Igihe nabonaga nta nzira waraserutse Niyo naceceka simvuge byakwivugira Wahinduye amateka y'ubuzima bwanjye Umpindura ikimenyetso cy'imirimo yawe Igihe nabonaga nta nzira waraserutse Niyo naceceka simvuge byakwivugira
Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye Sinakozwe n'isoni waranyuze Uko wabikoze byangeze ku mutima Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye Sinakozwe n'isoni waranyuze Uko wabikoze byangeze ku mutima Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye
Yesu niwowe ndirimbo yanjye Yesu niwowe bwugamo bwanjye Yesu niwowe gakiza kanjye Yesu niwowe ndirimbo yanjye
Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye
Uwiteka ni imbaraga z'abantu be Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose
Video
INDIRIMBO YANJYE - PAPI CLEVER & DORCAS (2021) (4K)