PaPi Clever & Dorcas - Ai Mana Ndondora Lyrics
Contents:
Ai Mana Ndondor’umenye Ibyo Nkora Byose
Werekane Uko Ndi Kose Ntifata Uko Ntari
Ndondorera Uyu Mutima Ni Wowe Ushobora
Kugaragaza Ibirimo Mu Bwihisho Bwawo
Kugaragaza Ibirimo Mu Bwihisho Bwawo
Umurik’ahatabona Ah’umwijim’uba
Ump’umutima Ukangutse Uzinukw’icyaha
Ump’umutima Ukangutse Uzinukw’icyaha
Kand’umeny’ibyo Nibwira N’imigambi Yanjye
N’ibimbamo Binyanduza Bikangir’imbohe
N’ibimbamo Binyanduza Bikangir’imbohe
Mvugutira Kand’unshure Inkamba Zimvemo
Umpindure icyuma Cyawe Uhor’ukoresha
Umpindure icyuma Cyawe Uhor’ukoresha
Maze Nkwikubis’imbere Mpishurirwe Rwose
Yuko Imana Ari urukundo Rutagir’ingano
Yuko Imana Ari urukundo Rutagir’ingano