Sifa Lyrics

Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye by PaPi Clever & Dorcas cover art

PaPi Clever & Dorcas - Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye Lyrics

Artist:
PaPi Clever & Dorcas
Album:
HARIHO ICYO NKWAKA MWAMI
Official Release:
21 Nov 2025

Lyrics

Ndabaririmbira iby’uwamfiriye
Wankunze mfit’ibaha narararutse
Wambonyemo iki Kristo ?
Ukaza mw’isi ukamfira
Wambonyemo iki Kristo ?
Ukaza mw’isi ukamfira

Yasiz’ingoma ye nukw’aramanuka
Baramusuzugura ntibamwemera
Har’indi ncuti nkawe se ?
Yakunda abayihinyuye ?
Har’indi ncuti nkawe se ?
Yakunda abayihinyuye ?

Baramushingije bashashe imyambaro
Ngo hozana hahirwa umwami Kristo
Bukuye barahinduka
Bati nabambwe nabambwe
Bukuye barahinduka
Bati nabambwe nabambwe

Bafash’umwam’ ubwo baramuhemura
Bakiz’umwambuzi babamba Kristo
Iby’arabyihanganira ngo abon’uko aducungura
Iby’arabyihanganira ngo abon’uko aducungura

Yavuye mw’ijuru aza mur’iy’isi
Abura aho yarambik’umusaya we
Amfira ku musaraba, ngo nanjye angeze mw’ijuru
Amfira ku musaraba, ngo nanjye angeze mw’ijuru

Ntabwo nzarambirwa kubaririmbira
Iby’urukundo rwe n’uko yababajwe
Yanyemeye nk’incuti ye nzavuga hose izina rye

Video