PaPi Clever & Dorcas - Mana Nduburira Lyrics

Mana Nduburira Lyrics

Mana nduburira amaso yanjye ku misozi
Mbe gutabarwa kwanjye kwava he? Mubimbwire
K’Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy’ijuru n’isi
K’Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy’ijuru n’isi

Ntizemera k’ibirenge byawe biteguza
Ikurinda ntabw’ihunikira ntisinzira
Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira
Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira

Imana ni Yo Murinzi wawe wo kwizerwa
Niyo gicucu cy’iburyo bwawe gihoraho
Ku manyw’izuba ntirizakwica
N’ijoro ukwezi ntuzagutinya
Ku manyw’izuba ntirizakwica
N’ijoro ukwezi ntuzagutinya

Imana niyo ikurind’ibibi byose iteka
Imana niy’irind’ubugingo bwawe neza
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira

Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira


Mana Nduburira Video

PaPi Clever & Dorcas Songs

Related Songs