Kiz’abarimbuka renger’abapfa
Bakiz’ibyaha n’urupfu rubi!
Shak’abazimiye byuts’abaguye;
Menyesha bose ko Yes’akiza
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Abamushungera, na bo ntabanga
Ategerej’abihana neza
Bahate bihane, bizere Yesu
Ujy’ubasabira ngo bakizwe
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Toz’abazimiye, be kuzuyaza
Barek’irari ridakwiriye
Non’ubakangure, bisubiremo
Bagarukir’Uwabacunguye
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Kiz’abarimbuka yaragutumye
Kand’akubashish’uwo murimo
Bos’ubayobore mu nzira ntoya
Menyesh’indushyi ko zaruhuwe
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Kiz’abarimbuka, renger’abapfa
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize