Sifa Lyrics

Iby'Imana Ikora by PaPi Clever & Dorcas cover art

PaPi Clever & Dorcas - Iby'Imana Ikora Lyrics

Artist:
PaPi Clever & Dorcas
Album:
Indirimbo Zo Mu Gitabo (2)
Official Release:
12 Jul 2020

Lyrics

Iby'Iman' ikora biradutangaza
Nta n'uwabimeny' uko biri
Arikw icyo nzi nukw iby' Iman' ishaka
Ari byo nkwiriye gukora
Arikw icyo nzi nukw iby' Iman' ishaka
Ari byo nkwiriye gukora


Mu rugendo nta bwo nabimenya byose
Ariko nzi ko nzabimenya
Ni ku ki turizwa n'ibyago biriho
Kand' ari byo mu gihe gito
Ni ku ki turizwa n'ibyago biriho
Kand' ari byo mu gihe gito


Yesu nzi k' ufit' amagar' ibihumbi
Harimo n'iryo wangeneye.
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro


Kandi nk'ukw Eliya yajyanywe ningoga
Nanjy' uko ni ko nzava mw isi
Ubw' ibyago byose bizaba bishize
Hariho guhimbaz' Imana
Ubw' ibyago byose bizaba bishize
Hariho guhimbaz' Imana


Tuzab' ibihumbi turamy' Umukiza
Tuzamuririmbira twese
Ur' Iman' ikiranuka muri byose
Ku buntu n'inam' utugira
Ur' Iman' ikiranuka muri byose
Ku buntu n'inam' utugira


Ubu ntegereje kandi nihanganye
Kuzasobanukirwa byose
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru


Video