PaPi Clever & Dorcas - Iby'Imana Ikora Lyrics

Contents:

Iby'Imana Ikora Lyrics

Iby'Iman' ikora biradutangaza
Nta n'uwabimeny' uko biri
Arikw icyo nzi nukw iby' Iman' ishaka
Ari byo nkwiriye gukora
Arikw icyo nzi nukw iby' Iman' ishaka
Ari byo nkwiriye gukora

Mu rugendo nta bwo nabimenya byose
Ariko nzi ko nzabimenya
Ni ku ki turizwa n'ibyago biriho
Kand' ari byo mu gihe gito
Ni ku ki turizwa n'ibyago biriho
Kand' ari byo mu gihe gito

Yesu nzi k' ufit' amagar' ibihumbi
Harimo n'iryo wangeneye.
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro

Kandi nk'ukw Eliya yajyanywe ningoga
Nanjy' uko ni ko nzava mw isi
Ubw' ibyago byose bizaba bishize
Hariho guhimbaz' Imana
Ubw' ibyago byose bizaba bishize
Hariho guhimbaz' Imana

Tuzab' ibihumbi turamy' Umukiza
Tuzamuririmbira twese
Ur' Iman' ikiranuka muri byose
Ku buntu n'inam' utugira
Ur' Iman' ikiranuka muri byose
Ku buntu n'inam' utugira

Ubu ntegereje kandi nihanganye
Kuzasobanukirwa byose
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo
Mfit' umu gabane mw ijuru


PaPi Clever & Dorcas Songs

Related Songs