Israel Mbonyi - Hobe Lyrics

Album: Hobe - EP
Released: 18 Dec 2025
iTunes Amazon Music

Lyrics

Verse :
Indamutso y’umukunzi, Igere kundiba y’wawe
Uraho neza Mutima, Ese ujya umenya ko nkuri hafi
Ahari wanyemerera, Naza tukaganira

Iyo umenya ugusabye kumazi, Warikusaba ay’ubugingo
Ntuzongere kugira inyota, Kuko wahuye n’umukiza
Yewe yerusalemu, Dore wagenderewe

Kandi nubwo ushenjaguwe, Wibagiwe yamasezerano
Ukangukire kwegera, Intebe y’urukundo rwinshi
Ngwino Yesu akuruhure, Umenye ko agukunda

Chorus
Hobe mutima we uhumure
Urangamire christo wenyine
Hobe mubiri We Uzubakwaa
Reba ingabo zikugose
Ubwoba ni bushire

Verse
Ni Kuva ryari wihebeshwa, nurusaku Rw’Ibiri hanze
ni Kuva ryari wibagirwa Icyo nasezeranye nawe
Ko ntacyo ntakweretse, Ngo umenye ko ngukunda

Ntukazuja mu mirima yabandi, Guhumbahumba ibyo basigaje
Uzajya uhazwa n’ibyiza, Biva ku meza y’umukiza
Dore so ni umutunzi, Ugaba agasagura

Video

Israel Mbonyi - HOBE

Thumbnail for Hobe video
Loading...
In Queue
View Lyrics