Tumaini - Tuza Waremewe Lyrics

Contents:

Tuza Waremewe Lyrics

Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe
Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe

Wavuze ko utazansiga njyenyine ngo ntazandavura
Mu isayo y’agahinda gasaze wamfashe ukuboko
Wankenyeje umwitero wawe wandaze amahoro
Mutima wanjye tuza waremewe
Wavuze ko utazansiga njyenyine ngo ntazandavura
Mu isayo y’agahinda gasaze wamfashe ukuboko
Wankenyeje umwitero wawe wandaze amahoro
Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe

(Mutima wanjye)
Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe
(Icara utuze kuko waremewe)
Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe

Nabonye ineza imanuka byukuri ntazi aho iturutse
Ni Yesu w’i Nazareti wangaragarije ineza ye
Anyiyegamiza mugituza ambera amagambo ahumuriza
Mwana wanjye sinzaguta sinzaguheba sinzakureka
Cya gihango twagiranye sinzakireka sinzakireka
Narahiye indahiro ikomeye ikomeye

(Ndi Uwiteka Imana yawe ntakizaguhangara
Ndi Uwiteka Imana yawe nkubereye maso
Ndi Uwiteka Imana yawe ntakizaguhangara
Ndi Uwiteka Imana yawe nkubereye maso)

Mubikari byawe hahora Ibyiza nukuri sinzahava
Amagambo yose y’ukuri niho nayumviye
(Mutima wanjye tuza subira mugitereko
Mutima wanjye tuza subira mugitereko
Mutima wanjye tuza subira mugitereko)
Mutima wanjye mutima wanjye
Mutima wanjye, Tuza waremewe
Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe urarinzwe
Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe)


Tumaini Songs

Related Songs