Tumaini - Tuza Waremewe Lyrics

Lyrics

Mutima wanjye mutima wanjye Tuza waremewe Mutima wanjye mutima wanjye Tuza waremewe

Wavuze ko utazansiga njyenyine ngo ntazandavura Mu isayo y’agahinda gasaze wamfashe ukuboko Wankenyeje umwitero wawe wandaze amahoro Mutima wanjye tuza waremewe Wavuze ko utazansiga njyenyine ngo ntazandavura Mu isayo y’agahinda gasaze wamfashe ukuboko Wankenyeje umwitero wawe wandaze amahoro Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe

(Mutima wanjye) Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe (Icara utuze kuko waremewe) Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe

Nabonye ineza imanuka byukuri ntazi aho iturutse Ni Yesu w’i Nazareti wangaragarije ineza ye Anyiyegamiza mugituza ambera amagambo ahumuriza Mwana wanjye sinzaguta sinzaguheba sinzakureka Cya gihango twagiranye sinzakireka sinzakireka Narahiye indahiro ikomeye ikomeye

(Ndi Uwiteka Imana yawe ntakizaguhangara Ndi Uwiteka Imana yawe nkubereye maso Ndi Uwiteka Imana yawe ntakizaguhangara Ndi Uwiteka Imana yawe nkubereye maso)

Mubikari byawe hahora Ibyiza nukuri sinzahava Amagambo yose y’ukuri niho nayumviye (Mutima wanjye tuza subira mugitereko Mutima wanjye tuza subira mugitereko Mutima wanjye tuza subira mugitereko) Mutima wanjye mutima wanjye Mutima wanjye, Tuza waremewe Mutima wanjye mutima wanjye Tuza waremewe urarinzwe Mutima wanjye mutima wanjye Tuza waremewe)

Video

Tuza Waremewe-TUMAINI Byinshi(official lyrics video)BRAVE DESIGN

Thumbnail for Tuza Waremewe video
Loading...
In Queue
View Lyrics