Sifa Lyrics

Ihema by Vestine & Dorcas cover art

Vestine & Dorcas - Ihema Lyrics

Artist:
Vestine & Dorcas
Album:
Ihema - Single
Official Release:
26 Nov 2024

Lyrics

Ubwo intambara zazaga umusubirizo
Nabonaga kwambuka ari ihurizo
Isoko y’indirimbo yari yarakamye
Umuraba ukambwira ko wantereranye


Erega nubwo ntakubonaga waruhari
Ahubwo nuko nari naguye isari


Mana waraje maze unkora ku mboni
Urandamira unkura mu usoni


Uri umwami utajya ubura uko ugira
Ni wowe ujya umpanagura amarira
Uhora umpisha aho umwanzi atagera
Abakwiringiye Bose urabimana


Chorus:
Uri Yhaweh naya mashimwe ni ayawe
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye ihema
Unkuye mu mwijima unyomoye inguma
Yesu we umbambiye Ihema.


Ubu sinkiri imbata y’ubwoba, umwami anshyize mu mababa,
uburinzi bwe burushije imbaraga inkubi y’ibindega.
Urongeye unyeretse imbabazi, unyeretse n’ubushobozi.
Umbohoye ingoyi nta kiguzi unkuye kuri uyu musozi.


Video