Yes' aduhamagaye mu rukundo
Jye na we, ndetse n'abandi.
Kand' ubu yiteguye kukwakira
Reka gutinda mu byaha!
Garuka, garuka
Ugarukir' Umukiza
Reka gutind' aragutegereje
Non'ugarukire Yesu
Ntutinde, dor' araguhamagara
Ategereje ko waza
Hafi ya Yesu haracyar'umwanya
Ndets' uhagije n'abandi
Garuka, garuka
Ugarukir' Umukiza
Reka gutind' aragutegereje
Non'ugarukire Yesu
Ibihe byacu bihita ningoga
Ntibizagaruk' ukundi
Sanga Yesu vub' ubon'amahoro
Bikor' ukiri muzima
Garuka, garuka
Ugarukir' Umukiza
Reka gutind' aragutegereje
Non'ugarukire Yesu
Witegerez'urukundo rwa Yesu
Ni rwo rukwiriye bose
Kand' atwibuka kubw'imbabazi ze
Jye na we ndetse n'abandi
Garuka, garuka
Ugarukir' Umukiza
Reka gutind' aragutegereje
Non'ugarukire Yesu