Ngwino, soko y’ umugisha; Mp’ umutim’ ugushima
Ntabw’ ukam’ iteka ryose; Njye ngusingiza cyane
Nyigisha guhora nsenga; Menye n’ ubwiza bwawe
Nizigir’ ubwami bwawe; Nyuzuz’ urukund’ ubu
Nizigir’ ubwami bwawe; Nyuzuz’ urukund’ ubu
Nyibutsa bya byiza byawe Byose wakankoreye
Nizeye yukw uzanjyana, Ukangeza mw ijuru
Yesu, waranshatse, mpabye; Nari kure yaw’ ubgo
Unyigur’ urupfu rubi, Wemera kumbambirwa
Unyigur’ urupfu rubi, Wemera kumbambirwa
Ndi mu mwenda wawe,Mwami, W’ ubuntu wangiriye
Unyigize hafi yawe, Meny’ imbabazi zawe
Satan’ ajy’ angerageza Ngo nindek’ unkund’ atyo
Akir’ umutima wanjye, Nuk’ undinde, mb’ uwawe
Akir’ umutima wanjye, Nuk’ undinde, mb’ uwawe