Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe!
Nta n'udukiz' ubumuga nka We
Oya ye, nta n'umwe !
Yes' az' ibiturushya byose
Atuber' umuyobora
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Har' und’ utungan'akera nka We?
Oya ye, nta n'umwe!
Nyamara nta wiyoroshya nka We
Oya ye, nta n'umwe
Yes' az' ibiturushya byose
Atuber' umuyobora
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Nta munsi n'umw' adusigirira
Oya ye, na hato !
Haba n'ijoro tutaba kumwe
Oya ye, na hato !
Yes' az' ibiturushya byose
Atuber' umuyobora
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Mbese, har’ uwo yigez’ ahana ?
Oya ye, nta n’ umwe !
Mu banyabyaha, har’ uw’ aheza ?
Oya ye, nta n’ umwe
Yes' az' ibiturushya byose
Atuber' umuyobora
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Har’ indi mpano twahabwa nka We?
Oya ye, na hato!
Itamutwimye yatwim’ ijuru?
Oya ye, na hato !
Yes' az' ibiturushya byose
Atuber' umuyobora
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Reka dushim’ Umukiza wacu !
N’ ukuri nashimwe!
Azaz’ asange dutegereje
N’ ukuri azaze!
Yes' az' ibiturushya byose
Atuber' umuyobora
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !
Har' umukunzi nka Yesu wacu?
Oya ye, nta n'umwe !