Healing Worship Team - Imirindi Y'Uwiteka Lyrics

Imirindi Y'Uwiteka Lyrics

Yego ndumva imirindi y’Uwiteka ingezeho
Ndumva ihumure mu mutima
Cya kiganza cye kijojoba ineza
Ndumva kinkozeho mba muzima muri njye
Yego ndumva imirindi y’Uwiteka ingezeho
Ndumva ihumure mu mutima
Cya kiganza cye kijojoba ineza
Ndumva kinkozeho mba muzima muri njye

Ndumva imirindi y’Uwiteka igana iyo turi
Idusatiranye imbabazi n’inkoni y’ihumure
Kugirango asubize intege mubugingo bwacu
Kandi azure imitima yabapfiriye muri we
Kugirango asubize intege mubugingo bwacu
Kandi azure imitima yabapfiriye muri we

Nimwumve amahoro dufite
Nuko dukikijwe
N’ihumure ry’inyemaboko
Iyo tunaniwe mu ntambara
Twareba imbere n’inyuma tukabona imisozi
Ntidutinya twe ntidutinya
Nimwumve amahoro dufite
Nuko dukikijwe
N’ihumure ry’inyemaboko
Iyo tunaniwe mu ntambara
Twareba imbere n’inyuma tukabona imisozi
Ntidutinya twe ntidutinya

Yego ndumva imirindi y’Uwiteka ingezeho
Ndumva ihumure mu mutima
Cya kiganza cye kijojoba ineza
Ndumva kinkozeho mba muzima muri njye
Yego ndumva imirindi y’Uwiteka ingezeho
Ndumva ihumure mu mutima
Cya kiganza cye kijojoba ineza
Ndumva kinkozeho mba muzima muri njye


Imirindi y'Uwiteka By Healing Worship Team

Healing Worship Team Songs

Related Songs